Jeannette Kagame yasabye uruhare rw’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’ihungabana rikomoka kuri Jenoside

Madamu Jeannette Kagame yasabye imbaraga z’abikorera mu guhangana n’ihungabana abarokotse Jenoside bahura naryo rishingiye ku ngaruka z’ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho atangiza Inama y’iminsi ibiri ku Ihungabana, ihuriyemo abashakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, iteraniye i Kigali kuva ku wa 8 Gicurasi 2019.

Iyi nama iri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Kubakira ku byakozwe mu guhangana n’ihungabana duhereye ku buryo gakondo kugera ku bufasha bw’umwuga.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu guhangana n’ihungabana dukwiye kwita ku mwihariko w’amateka y’igihugu.

Jenoside yakoranywe ubukana kugeza aho ababyeyi bicishije abana babo, bamwe babajyana guhiga Abatutsi mu gihe abandi basizwe ari ba nyakamwe.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo bw’umwihariko. Ni nayo mpamvu ibikomere n’ihungabana biyikomokaho, bigomba kumvikana muri uwo mwihariko maze ubumenyi n’ubushakashatsi bikatwunganira.’’

Yakomeje avuga ko mu guhangana n’ihungabana ry’abarokotse Jenoside habanza gushakishwa ibisubizo ku buzima bw’ibanze, kugira ngo ubufasha umuntu ahabwa bumugirire umumaro.

Yagize ati ‘‘Abarokoye iki gihugu n’ubwo nta wakwirengagiza ibikomere bubakiyeho, byabasabye kwirenga ngo abantu babone iby’ibanze byo kubaho. Ni nayo mpamvu nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kwivura.’’

Mu guhangana n’ihungabana bigizwemo uruhare n’abanyamwuga, hari abantu 2000 bahawe ubumenyi bwo kwita ku bafite ihungabana.

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ubwo bunyamwuga bwifashisha gahunda zashyizweho, ziha abantu umwanya wo kuganira ku mateka.

Yavuze ko nubwo umuco w’Abanyarwanda uterekana amarangamutima yabo binagaragarira mu mvugo ko “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’, hakwiye uburyo budufasha guhangana n’ihungabana burenze ubuvuzi bushingiye ku miti.

Yagize ati “Iwacu muri Imbuto Foundation, tuvuga ko “Iyo akabuto gatewe mu butaka buteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo kitanyeganyezwa n’icyo ari cyo cyose.”ndetse hakaba harashyizweho gahunda zitandukanye zirimo iz’ubujynama bugenerwa urubyiruko, mu kubafasha kuganira no gukira ibikomere.

Yavuze ko kuvura ihungabana ari ugutegurira abana bakomoka muri bya bikomere gukura bazirikana ndetse bagaharanira gukumira Jenoside n’icyago cyose.

Muri uru rugendo, Umuryango wa Imbuto Foundation watangije Mentorship Programme, ihuriro riha abana urubuga rwo kuvuga no gukira ibikomere bafite.

 

 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bitari byoroshye kuvuga ku bajyanama b’ihungabana b’umwuga. Yatangaje ko ubu hari icyizere cyo kubakiraho nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe

 

Madamu Jeannette yavuze ko kimwe n’urugamba rwo kwibohora n’urwo gukira ibikomere ntawe ukwiye kurwitambika.

Ati “Ku bize ibijyanye no guhangana n’ihungabana, igihugu kibakeneyeho umusanzu ukomeye. Mu buryo mukoresha mu gufasha abafite ihungabana, mwibuke umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwubake umuntu ku giti cye, mu muryango wuzuye ibindi bikomere ufite inshingano yo kubaka igihugu.’’

Yasabye abikorera gushyira hamwe harebwa ishyirwaho ry’amavuriro n’ibigo byigenga bifasha mu guhangana n’ihungabana.

Yavuze ko “Mu muco wacu hakenewe gahunda zihariye zituma abantu bumva, bagakunda serivisi mutanga.Uwize kuvura ihungabana aba afite umuhamagaro wo gutega amatwi abantu, kubika ibanga no guharanira gusana imitima yashengutse.’’

Yashimangiye ko hakenewe kurebwa uko “Ahantu bahurira abantu benshi nko mu mashuri, mu kazi, haba ushinzwe ihungabana.’’

Iyi nama igamije gusesengura urugendo rw’imyaka 25 rwo guhangana n’ingaruka z’ihungabana, imbogamizi zigihari n’ibisubizo biboneye mu kuzikuraho.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe hari abagihura n’ingaruka za Jenoside. Mu buhamya bwe Umumararungu Diane wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yavuze ubuzima busharira yanyuzemo.

Yavuze uko yabajijwe amazina ya se, nyina akamubeshya bitewe n’ipfunwe yagiraga.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yakuze atishimiwe n’umuryango kubera uburyo yavutse.

Yagize ati “Byanteraga agahinda n’ipfunwe ryo kubaho ntazi aho nkomoka. Nagiye mpura n’ibibazo byinshi mu buzima nkagira igikomere cyo kuba muri sosiyete itanyishimiye. Hari igihe cyageraga na mama akambwira ko adashaka kumbona iruhande rwe kubera ibikomere nawe yari afite.’’

Yavuze ko nyina yaje gufashwa kwiyakira, yumva ko agomba kwita ku mwana, akamuha uburenganzira n’urukundo rw’ababyeyi.

Yakomeje ati “Nagize imbaraga zo guhangana n’ibyabaye. Ndashima ubuyobozi bw’igihugu kandi mfite icyizere cyo kubaho no gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda.’’

Prof. Sezibera Vincent uhagarariye itsinda ryateguye iyi nama yavuze ko ihungabana rikiri ikibazo cyo kwitaho kuko kibangamiye ubuzima bw’abantu n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Urebye imiterere y’ihungabana, ubukana bwaryo, uruhererekane rigira kuva ku bakuru ugana ku bato, usanga hakenewe ingamba ngo abafite n’abakeneye ubujyanama babone serivisi inoze.’’

 

 

Prof. Sezibera Vincent atanga ikaze ku bitabiriye inama. Yasabye ko ikibazo cy’ihungabana kigwaho ndetse abize ibijyanye n’imitekerereze bagashyirirwaho ihuriro basuzumiramo imikorere yabo

 

Ihungabana ryibasiye Abatutsi kubera uburyo bamaze igihe batotezwa n’ubutegetsi bubi kugeza mu 1994, abasaga miliyoni bishwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ihungabana rifata igihe cyo kuryomora kuko rigira n’ingaruka ku bana b’abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Aho u Rwanda rwagejejwe n’ubutegetsi bubi hari ibintu byatumye ihungabana ribaho, kuko ku myaka mito wasangaga umwana abaye umukuru w’umuryango, bikamubuza amahirwe yo kwiga nk’abandi.’’

Yashimye ibyakozwe na Leta mu guhangana n’ihungabana rya Jenoside birimo gutuza abaturage mu gihugu gitekanye no gufungurira urubuga imiryango yigenga mu komora ibikomere bya Jenoside.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu y’Ubuzima (RBC), Dr Kayiteshonga Yvonne yagaragaje ko hagikenewe imbaraga mu kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Ati “Hakenewe imbaraga mu kurwanya akato, ihohoterwa abafite ibibazo byo mu mutwe bakorerwa muri sosiyete. Dukwiye kubakira ku bantu bafite ukwihangana n’ubufatanye bw’abanyamwuga kandi hafi y’aho batuye.’’

 

 

Dr Kayiteshonga Yvonne yagaragaje ko hagikenewe imbaraga mu kwita ku bibazo by’abafite ihungabana

 

Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwo mu Ukuboza 2018 bugaragaza ko 28% by’abacitse ku icumu bafite ihungabana, muri bo 35% bafite agahinda gahoraho gatuma bumva ubuzima butabashimishije.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 19 110 bugaragaza ko agahinda gakabije kari gafitwe n’Abanyarwanda 12% muri rusange; abagaragaje guhangayika no kwikanga ni 8.1%; mu gihe 4% aribo bagaragaje ihungabana.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango w’abahanga mu kwita ku Buzima bwo mu Mutwe (RPS) n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana, ARCT-Ruhuka; uw’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Avega-Agahozo; uw’Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza barokotse Jenoside (AERG) n’Uhuriyemo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza (GAERG); uwita ku Bapfakazi n’Imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa ‘SEVOTA’; IMBUTO Foundation; Umushinga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ); Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

 

 

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

 

Madamu Jeannette Kagame agaragiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick (ibumoso); Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana, ARCT-Ruhuka, Kaligirwa Annonciata n’Uyobora Umuryango w’Abahanga mu by’Imitekerereze (Rwanda Psychological Society-RPS) batanze ubutumwa bushimangira ko ihungabana rivurwa rigakira

 

 

 

 

 

 

 

 

Umunyabugeni Muhawenimana Maximilien [Mackson] yasobanuriye abitabiriye inama igihangano cye yise ‘Indorerwamo y’Amateka yacu’ kigaragaza uko igihugu cyari cyatatanye cyongeye kwiyubaka, kikaziririza ivangura n’amoko

 

 

 

 

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa ‘SEVOTA’, Mukasarasi Godeliève; Uwari uhagarariye Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) Emmanuel Muneza; Abatoni Jane wa ARCT-Ruhuka n’Umuyobozi w’ Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (Avega-Agahozo,) Mukabayire Valerie. Batanze ikiganiro kivuga ku ‘Guhangana n’ingaruka z’ihungabana nyuma ya Jenoside’

 

 

Habonimana Charles [Karoli] wanditse igitabo ‘Moi, le dernier Tutsi’ yavuze ko u Rwanda rwa none rufasha abarokotse Jenoside kwisanga mu muryango kuko iyo ruba nk’urwo kwa Habyarimana benshi baba bafite ibibazo bikomeye

 

 

 

 


Source: Igihe

Leave A Comment