U Rwanda ruzasangiza amahanga uko rwahanganye n’ihungabana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzobere mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu zaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi ziteraniye mu Rwanda mu nama yiga ku ruhare rw’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu ku iterambere rirambye aho zizerekwa uko u Rwanda rwahanganye n’ihungabana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye

Ihuriro ry’abize ibijyanye n’imyitwarire ya muntu bo mu Rwanda batumiye bagenzi babo bo mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada , u Busuwisi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu nama y’iminsi itatu guhera kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017. Umuyobozi w’ihuriro ry’abize ibijyanye n’imyitwarire mu Rwanda, Dr Sezibera Vincent, yavuze ko abitabiriye iyi nama hari icyo bazigira k’u Rwanda.

Yagize ati “Hari imiti bigaragara ko u Rwanda rwavugutiye ikibazo cy’ihungabana. Abitabiriye iyi nama bazarwiiraho uburyo rwabashije guhangana n’ikibazo y’ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Uburemere bw’ihungabana bwasabaga imbaraga zihariye kandi abanyarwanda babashije guhangana na ryo.”

Yakomeje avuga ko uko ibihugu bitera imbere mu bukungu hari uko bigenda bihungabanya imyitwarire ya muntu.

Ati “Ubukungu bw’ibihugu hari uko bugenda buhunganya umuryango ndetse bigaragara ko urubyiruko ari rwo ruhungabana cyane rukiyahuza ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi byangiza ubwonko.”

Abitabiriye iyi nama bavuze ko ihungabana ryavuwe nabi rigira ingaruka nyinshi ku muntu akaba yahazaharira, basaba Leta z’ibihugu ko zashyira imbaraga mu kwigisha amasomo n’iyigamimerere n’imyitwarire ya muntu ndetse n’amahugurwa ku barangije kuyiga muri za kaminuza.

Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, abacitse ku icumu banze guheranwa n’agahinda ahubwo bashyiraho gahunda zitandukanye zigamije kubomora ibikomere no guharanira gutera iterambere.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko ku “Uruhare rw’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu ku iterambere rirambye.”

Mu Rwanda habarurwa abasaga 400 bize ibijyanye n’imyitwarire ya muntu, abafite impamyabumenyi zihanitse bagera kuri 17.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Umuyobozi w’ihuriro ry’abize ibijyanye n’imyitwarire mu Rwanda, Dr Sezibera Vincent

 

Leave A Comment